Wari umukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona aho ikipe ya Musanze FC yari yakiriye Rwamagana City FC, kuri sitade Ubworoherane yari iherutse kuhatsindira Rayon Sport ibitego 2-0.
Musanze FC itari ifite abatoza bayo bakuru Frank Ouna ukirwaye ndetse na Nshimiyimana Maurice utagaragaye muri uyu mukino kubera ikibazo cy'amasomo yatozwaga na Nyandwi Idrissa afatanyije na Imurora Japhet.
Umukino watangiye ikipe ya Musanze FC yari murugo ikinana ishyaka ndetse byayiviriyemo kubona igitego cya mbere ku munota wa 12 gitsinzwe na Namanda wafula ku mupira yari ahawe na Peter Obgblover cyabaye igitego cya 5 Namanda Wafula atsinze muri shampiyona uyu mwaka.
Rwamagana ikibaza ibiyibayeho ku munota wa 20, Musanze FC yatsinze igitego cya 2 cyatsinzwe na Ben Ocen ku mupira wari uturutse k'uruhande rw'iburyo.
Rwamagana yaje kubona igitego cyayo muri uyu mukino ku munota wa 36 gusa ntago byatinze kuko ku munota wa 41 w'umukino Kanza Eric yaje kubonera Musanze FC igitego cya gatatu ndetse igice cya mbere kirangira ari ibitego 3 bya Musanze FC kuri 1 cya Rwamagana City.
Mu gice cya kabiri amakipe yagerageje gukora impinduka mu kibuga ariko umukino urangira bikiri ibitego 3 bya Musanze FC kuri 1 cya Rwamagana City FC.
Umunsi wa 12 wa shampiyona usize ikipe ya Musanze FC iri ku mwanya wa 5 n'amanota 20.