Musanze FC itsinze Gorilla FC ku munsi wa 23 wa shampiyona

by Musanze F.C on Sun 12 Mar, 2023
Musanze FC itsinze Gorilla FC ku munsi wa 23 wa shampiyona

Wari umukino wa 23 wa shampiyona wabereye kuri sitade Ubworoherane kuri iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023

Ikipe ya Musanze FC yaje mu mukino iri hejuru cyane ndetse bagerageza gusatira cyane uburyo bwinshi imbere y'izamu ariko ba myugariro ba Gorilla FC bakabera ibamba Munyeshyaka Gilbert batazira Lukaku wari wabanje mu kibuga ndetse na Peter Ogblover, igice cya mbere cy'umukino cyaje kurangira amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cy'umukino cyatangiye ubona ikipe ya Gorilla FC yagarutse mu mukino ndetse iza no kuyobora umukino byatumye ibona na Penaliti maze Twizerimana Onesme aza kuyitera hejuru y'izamu ryari ririnzwe na Muhawenayo Gad.

Umukino ujya kurangira aho iminota 90 y'umukino yari irangiye hongeweho iminota 5 Musanze FC yaje kubona Penaliti yatewe neza na Ntijyinama Patrick wari na kapiteni muri uyu mukino.

Umukino warangiye Musanze FC itsinze igitego kimwe k'ubusa bituma ifata umwanya wa 10 n'amanota 30 mugihe Gorilla yagumye ku mwanya wa 9 n'amanota 31.

izindi nkuru wasoma