Wari umukino wa kabiri wo kwishyura wabereye ku kibuga cya amitie ku Mumena.
Musanze FC yatozwaga na Imurora Japhet nyuma yuko umutoza mukuru Habimana Sosthene agiye mu ikipe y'igihu Amavubi.
Musanze FC yatangiyr neza umukino biza gutanga umusaruro ku munota wa 14 w'umukino ubwo Tuyisenge Pacifique yatsindaga igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Sunday Inemest, Musanze FC yakomeje gusatira ariko igice cya mbere kirangira Musanze igifite igitego 1-0.
Mugice cya kabiri cyatangiye amakipe yose anyotewe no gushaka ibitego gusa uburyo bwinshi ku mpande zombi nti bugire icyo butanga, Musanze FC yategereje umunota wa 64 na 75 kugira ibone ibitego bibiri byatsinzwe na Sunday Inemest.
Umukino warangiye ikipe ya Musanze FC itsinze ibitego 3 kubusa bwa La Jeunesse FC byatumye isezererwa ku giteranyo ki bitego 5 kuri 1 mu mikino ibiri.