Ikipe ya Musanze FC yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino w’Umunsi wi kirarane wa Shampiyona uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2025.
Uyu mukino uzabera kuri stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze,guhera saa Cyenda (15h00).
Musanze FC yatangaje ko "abafana bashaka kureba uyu mukino wa Shampiyona bazishyura 10.000 Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro ya VIP, mu gihe abazicara mu myanya yegereye VIP bazishyura 5000 Frw naho abicara ahasigaye hose bo bakazishyura 3000 Frw."
Ushaka kugura itike akoresha uburyo bwa telefone busanzwe akanda *939# mu gihe ukoresha uburyo bwa Interineti we yifashisha urubuga rwa https://gahunda.palmkash.com/
Musanze FC izaba yakiye APR FC mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa 7 wa shampiyona y'u Rwanda.