Ikipe ya Musanze FC yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino uzayihuza na Muhisimbi FC.
Ni umukino ubanza w'igikombe cy'amahoro uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, uyu mukino uzabera kuri stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze
Musanze FC yatangaje ko "abafana bashaka kureba uyu mukino wa Shampiyona bazishyura 5000 Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro ya VIP, mu gihe abazicara mu myanya yegereye VIP bazishyura 1000 Frw.
Ushaka kugura itike akoresha uburyo bwa telefone busanzwe akanda *939# mu gihe ukoresha uburyo bwa Interineti we yifashisha urubuga rwa https://gahunda.palmkash.com/