Peace cup:Musanze FC yashize ibiciro hanze mu mukino uzayihuza na APR FC

by Musanze F.C on Mon 10 Feb, 2025
Peace cup:Musanze FC yashize ibiciro hanze mu mukino uzayihuza na APR FC

Musanze FC yashize hanze ibiciro mu mukino izakiramo ikipe ya APR FC mu mikino ya 1/8 mu gikombe cy'amaharo.

Ibiciro byo kwinjira muri uyu mukino ni ibihumbi 2000 ahasanzwe 3000 ahatwikiriye mugiye mugihe imyanya y'icyubahiro ari ibihumbi 10000, gusa ibi biciro ni abazagura amatike mbere y'umukino kugeza ku munsi w'umukino isaha yi saa yine z'amanywa. ni mugihe uzagura nyuma ya saa yine ku munsi w'umukino azagura itike ku mafaranga ibihumbi 3000 ahasanzwe, 5000 ahatwikiye ndetse n'ibihumbi 200000 mu myanya y'icyubahiro, kugura tike unyura kuri *939# ugakurikizwa amabwiriza.

Musanze FC izakira APR FC kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025 i saa cyenda kuri Sitade ubworoherane.

izindi nkuru wasoma