Ikipe ya Musanze FC yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino w’Umunsi 20 wa Shampiyona uzayihuza na AL MERRIKH kuwa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026. Uyu mukino uzabera kuri stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze,guhera saa Cyenda (15h00). Musanze FC yatangaje ko "abafana bashaka kureba uyu mukino wa Shampiyona bazishyura 5.000 Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro ya VIP, mu gihe abazicara mu myanya yegereye VIP bazishyura 2000 Frw naho abicara ahasigaye hose bo bakazishyura 1000 Frw." Ushaka kugura itike akoresha uburyo bwa telefone busanzwe akanda *939# mu gihe ukoresha uburyo bwa Interineti we yifashisha urubuga rwa https://www.tik.rw/ Musanze FC izaba yakiye AL MERRIKH mu mukino wu munsi wa 20 wa Rwanda Premier League iri ku mwanya wa 8 n'amanota 28.