Musanze FC yashize hanze ibiciro ku mukino bazakiramo Rayon Sports

by Musanze F.C on Wed 25 Feb, 2026
Musanze FC yashize hanze ibiciro ku mukino bazakiramo Rayon Sports

Ikipe ya Musanze FC yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona uzayihuza na Rayon Sports kuwa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026. Uyu mukino uzabera kuri stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze,guhera saa Cyenda (15h00). Musanze FC yatangaje ko "abafana bashaka kureba uyu mukino wa Shampiyona bazishyura 15.000 Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro ya VVIP, mu gihe abazicara mu myanya ya VIP bazishyura 5.000 Frw naho abazicara ku myanya yegereye VIP bazishyura 3000 naho abicara ahasigaye hose bo bakazishyura 2.000 Frw." Ibi biciro birareba gusa abazagura amatike kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 kugeza kuya 27 Gashyantare ni mugihe abazagura ku munsi wu mukino nyirizina ibiciro bizahinduka mu buryo bukurikira: VVIP :20000, VIP 10000,REGULAR 5000, naho ahasanzwe bikaba 3000 frw. Ushaka kugura itike akoresha uburyo bwa telefone busanzwe akanda *939*3*1#

izindi nkuru wasoma