Musanze FC yagaragaje 29 izifashisha mu mikino ibanza ya shampiyona

by Musanze F.C on Mon 07 Dec, 2020
Musanze FC yagaragaje 29 izifashisha mu mikino ibanza ya shampiyona

Mu gihe bitegura gutangira shampiyona Musanze FC yemeje urutonde rw’abakinnyi 29 bazifashishwa n’umutoza Seninga Innocent mu mikino 15 y’igice cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda 2020/2021.

Ni urutonde rugizwe n’ababyezamu 4, bamyugariro 10 abo hagati 7 ndetse n’abasatira 8.

  • Abanyezamu: 

Ndoli Jean Claude, Shema Innocent, Ntaribi Steven, Twagirimana Pacifique

  • Ba myugariro

Dushimumugenzi Jean, Habyarimana Eugene, Muhire Anicet, Muhoza Trezor, Mwiseneza Daniel, Niyonshuti Gad, Nyandwi Saddam, Tuyisenge Niyonkuru Vivien, Usanase Francois na Murangamirwa Serge

  • Abakina hagati

Uzayisenga Maurice, Nshimiyimana Clement, Ndagijimana Ewing, Habineza Is’Haq, Moussa Ally, Niyitegeka Idrissa na Ndikumana

  • Abasatira

Twizerimana Onesme, Niyonsenga Ibrahim, Ndizeye Innocent, Mutebi Rachid, Munyeshyaka Gilbert, Imurora Japhet, Fred Kyambadde, Samson Irokan Ikechwukwu

Umutoza Seninga Innocent niwe uzaba ayoboye iyi kipe mu rugamba rwo guhatanira kugera ku ntego z’ikipe harimo kuba byibuze mu makipe 4 ya mbere ndetse no gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda, akazaba yungirijwe na Tugirimana Gilbert ndetse na Harerimana Gilbert umutoza w’abanyezamu. 

Kuri uyu wa mbere Musanze FC irakira na AS Muhanga ku kibuga Ubworoherane, umukino uzaba ku isaha ya saa cyenda. Ni umukino wo ku munsi wa kabiri wa shampiyona mu gihe  ku munsi wa mbere wa shampiyona Musanze FC yagombaga gusura APR FC mu mugi wa Kigali, umukino wasubitswe kubera ikipe ya APR FC yari mu mikino ya CAF Champions league mu gihugu cya Kenya.

izindi nkuru wasoma