20 Musanze fc irifashisha mu mukino wu munsi wa 3 wa Shampiyona

by Musanze F.C on Sun 31 Jan, 2021
20 Musanze fc irifashisha mu mukino wu munsi wa 3 wa Shampiyona
Musanze FC itsinze AS Muhanga 2 kuri 1 bihindura amateka yari amaze imyaka 8 [Amafoto]

Kuri uyu wa kane saa cyenda zuzuye Musanze FC iracakirana na Etincelle FC ku kibuga cya Umuganda stadium mu mukino wo ku munsi wa gatatu wa Rwanda Premier League. 

Mbere y’uko Musanze FC ihaguruka mu karere ka Musanze yerekeza i Rubavu. umutoza Seninga Innocent yatangaje 20 aza kwifashisha ashaka amanota 3 yo kuri uyu mukino. Aba ntibarimo kapiteni Twizerimana Onesme na Niyonsenga Ibrahim bakunze kwita Kibonge bafite ibibazo by'imvune.

Dore 20 barifashishwa kuri mukino uyu mukino:

  • Abanyezamu:

Ntaribi Steven

Twagirimana Paccy

Ba myugariro

Niyonkuru Vivien

Muhire Anicet 

Nyandwi Saddam 

Niyonshuti Gad

Dushimumugenzi Jean

Mwiseneza Daniel

Muhoza Tresor

Habyarimana Eugene

Murangamirwa Serge

  • Abo gahati

Niyitegeka Idrisaa

Ndagijimana Ewing

Uzayisenga Maurice

Imurora Japhet

Ndizeye Innocent

Moussa Ally Sova

  • Abasatira izamu

Samson Irokan

Mutebi Rashid

Munyeshyaka Girbert

Seninga Innocent waherukaga gutoza ikipe ya Etincelles mu mwaka w'imikino wa 2019/2020 araba yasubiye I Rubavu mu mukino w'umunsi wa 3 wa Shampiyona y' U Rwanda guhatana nayo.

Mu mukino uheruka, Ku munsi wa 2 wa shampiyona Musanze FC yatsinze AS Muhanga  ibitego 2 kuri 1 mu rugo kuri stade Ubworoherane. 

izindi nkuru wasoma