Kuri uyu wa kane saa cyenda zuzuye Musanze FC iracakirana na Etincelle FC ku kibuga cya Umuganda stadium mu mukino wo ku munsi wa gatatu wa Rwanda Premier League.
Mbere y’uko Musanze FC ihaguruka mu karere ka Musanze yerekeza i Rubavu. umutoza Seninga Innocent yatangaje 20 aza kwifashisha ashaka amanota 3 yo kuri uyu mukino. Aba ntibarimo kapiteni Twizerimana Onesme na Niyonsenga Ibrahim bakunze kwita Kibonge bafite ibibazo by'imvune.
Dore 20 barifashishwa kuri mukino uyu mukino:
Ntaribi Steven
Twagirimana Paccy
Ba myugariro
Niyonkuru Vivien
Muhire Anicet
Nyandwi Saddam
Niyonshuti Gad
Dushimumugenzi Jean
Mwiseneza Daniel
Muhoza Tresor
Habyarimana Eugene
Murangamirwa Serge
Niyitegeka Idrisaa
Ndagijimana Ewing
Uzayisenga Maurice
Imurora Japhet
Ndizeye Innocent
Moussa Ally Sova
Samson Irokan
Mutebi Rashid
Munyeshyaka Girbert
Seninga Innocent waherukaga gutoza ikipe ya Etincelles mu mwaka w'imikino wa 2019/2020 araba yasubiye I Rubavu mu mukino w'umunsi wa 3 wa Shampiyona y' U Rwanda guhatana nayo.
Mu mukino uheruka, Ku munsi wa 2 wa shampiyona Musanze FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2 kuri 1 mu rugo kuri stade Ubworoherane.