Musanze FC irakira AS Kigali itazi itsinzi kuri stade Ubworoherane kuva muri 2015

by Musanze F.C on Sat 01 May, 2021
Musanze FC irakira AS Kigali itazi itsinzi kuri stade Ubworoherane kuva muri 2015

Ni umukino wa mbere wa Shampiyona Primus National League uza kubera kuri Stade Ubworoherane  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021 aho Musanze FC iza kwakira ikipe ya AS Kigali idaheruka gutsindira kuri iyi Stade.

Umukino uheruka guhuza Musanze FC na AS Kigali kuri Stade Ubworoherane wabaye tariki ya 18 Gashyantare 2019 ubwo ikipe ya Musanze Fc yaje gutsinda igitego 1-0 igitego cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil.

Umutoza Seninga Innocent utoza Musanze FC ibi abishiraho atanga integuza ko amateka agomba gukoza muri uyu mukino

Ati " Ni umukino uzaba ukomeye. Ari AS Kigali ifite abakinnyi beza, natwe dufite abakinnyi beza ariko kubera ko tuzaba turi mu rugo, tuzaba beza kurushaho. Intego twihaye ni ukudatakariza amanota kuri iki kibuga."

May be an image of 4 people, people standing, people playing sports and grass
Seninga Innocent ubwo yagerageza abazamu be mu myitozo ya nyuma bitera AS Kigali

Avuga ku buryo biteguye, Seninga yavuze ko amakipe bari kumwe mu itsinda ari amakipe meza ariko nabo ngo ni ’beza’ kandi bazaba bari mu rugo.

Ati " Groupe yacu harimo amakipe akomeye , amakipe afite ibigwi ariko natwe ntabwo tworoshye kuko dufite ikipe nziza, ikipe ifite abakinnyi beza bafite ubunararibonye kandi ikunda gukina isatira izamu , niwo mupira nkina, umupira usatira , nshaka ibitego. Tuzaba turi mu rugo, tuzagerageza kwitwara neza tukabona amanota 3."

May be an image of one or more people and outdoors
Ndoli Jean Claude umuzamu witezweho byinshi muri uyu mukino

Yunzemo ati " Tumaze ibyumweru bibiri dukora imyitozo iri ku rwego rwo hejuru. Twakinnye umukino umwe wa gishuti, turawutsinda kandi ibitego byinshi. Birampa isura y’uburyo ikipe ihagaze uyu munsi. Ihagaze neza."

Musanze FC iratangira ihura na AS Kigali biri kumwe mu itsinda C. Iri tsinda kandi ririmo na Poilce FC ndetse na Etincelle FC.

izindi nkuru wasoma