Musanze FC ibonye amanota atatu imbere ya Mukura

by Musanze F.C on Sun 13 Jun, 2021
Musanze FC ibonye amanota atatu imbere ya Mukura

Wari Umukino wa 4 wa shampiyona mu makipe akina arwana no kutamanuka mu kiciro cya Kabiri, umukino wabereye kuri sitade Ubworoherane kuri iki Cyumweru Tariki ya 13 Kamena 2021.

Umukino watangiye ikipe ya Musanze FC isatira cyane ndetse abakinnyi bakagenda barata amahirwe yari yabazwe imbere y'izamu rya Mukura. ndetse bya nayiviriyemo gutakaza umuzamu bari babanje mu kibuga mugice cya mbere cy'umukino cyaje no kurangira nta kipe iranyeganyeza urushundura.

Amakipe ubwo yaragarutse mu kibuga mu gice cya kabiri cy'umukino, Musanze FC yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Mukura ariko igakomeza kwihagararaho muri ba myugariro, ku munota 64 w'umukino ikipe ya Musanze FC yaje kubona igitego cyatsinzwe na Mwiseneza Daniel ku makosa y'umuzamu wa Mukura.

Uyu ubaye umukino wa 3 Musanze FC itsinze nyuma yo gutandukana nuwari umutoza mukuru ikipe igasigara mu biganza bya Tugirimana Girbert batazira Canavaro.

May be an image of 11 people, including Emma Claudine, people standing and grass
Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga 
May be an image of 3 people, people standing, people playing football and grass
May be an image of 1 person, standing, playing football and grass
May be an image of football and grass
May be an image of 3 people and grass
May be an image of one or more people, people playing football, people standing and grass
May be an image of 1 person, standing, grass and text that says 'CE1 M CETRAFLTO LTD ETRAF MUSANZEWINE SANZE SANZEFC FC'
May be an image of 1 person, standing, sitting and indoor
Tuyishimire Placide Perezida wa Musanze FC I Bumoso na Rwabukamba Visi Peresida wa mbere nyuma y'umukino akanyamuneza kari kose
May be an image of one or more people, people standing and people sitting
May be an image of 1 person, child, sitting and indoor
Rwamuhizi Innocent vise peresida wa 2 wa Musanze FC ari mubarebye umukino batsinzemo Mukura

 

Musanze FC igize amanota 9, aho ku munsi wa 5 w wa shampiyona bazakira ikipe ya Gorilla FC kuri sitade Ubworoherane tariki ya 17 Kamena 2021.

izindi nkuru wasoma