Musanze FC yasezeraga kuri Imurora Japhet ibonye amanota 3 imbere ya Gorilla FC

by Musanze F.C on Fri 18 Jun, 2021
Musanze FC  yasezeraga kuri Imurora Japhet ibonye amanota 3 imbere ya Gorilla FC

Mu mukino wa 5 mu makipe arwanira ku tamanuka mu kiciro cya kabiri ikipe ya Musanze FC itsinze ikipe ya Gorilla FC ibitego 2-0 mu mukino Imurora Japhet yasezeweho na bagenzibe kuri Sitade yari amaze imyaka 9 akiniraho.

Umukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane kuri uyu Kane tariki 17 Kamena 2021, ikipe ya Musanze yashimangiye kuguma mu kiciro cya mbere cy'umupira w'amaguru mu Rwanda itsinze ikipe ya Gorilla ibitego bibiri k'ubusa.

Musanze FC yafunguye amazamu ku munota wa cyenda w'umukino ku mupira kapiteni wa Musanze FC Niyitegeka Idrissa yatereye kure maze uboneza mu urushundura, amakipe yombi yagiye no kuruhuka nta kirahinduka.

Mu gice cya kabiri cy'umukino Musanze fc, yakoze impinduka ku bakinnyi batandukanye ndetse biza no kuyiviramo kubona igitego cya Kabiri mu mukino cyatsinzwe na Twizerimana Onesme ku mupira mwiza yari ahawe na Mutebi Rachid ku munota wa 89 w'umukino.

Musanze FC iyoboye igice cy'abarwanira ku tamanuka mu kiciro cya kabiri aho ari iya mbere n'amanota 12 mu mikino Itanu imaze gukuna.

May be an image of 10 people, people standing and grass
Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga
May be an image of one or more people, people standing and grass
Imurora Japhet yuzuzaga imikino 200 muri Musanze FC 
May be an image of 2 people, people standing, people playing football and grass
Imurora yasezeye kuri bagenzi be mu mukino batsinzemo Gorilla FC
May be an image of 7 people, people standing and grass
May be an image of one or more people, people standing, people playing football and grass
Onesme Twizerimana watsinze igitego cya 2
May be an image of one or more people, people playing football, people standing and grass
May be an image of 1 person, standing, sitting and indoor
Tuyishimire Placide Perezida wa Musanze FC
May be an image of one or more people, people sitting and indoor
Rwarukamba JMV Vise Perezida wa mbere wa Musanze FC yarebye uyu mukino
May be an image of 1 person, standing and outdoors
May be an image of 1 person, standing, playing football and grass

 

 

izindi nkuru wasoma